Mu Rwanda, hari ibintu bidasanzwe bitandukanye
byabaye mu itangira ry'umwaka w'amashuri 2009.Uwo mwaka w'amashuri
watangiye ku itariki ya 12 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009. Muri uwo mwaka
nibwo hatangijwe gahunda y'imyaka 9 mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza.
Hahinduwe kandi n'ururimi rwo kwigishamo, aho amasomo yose azajya yigishwa mu
rurimi rw'icyongereza cyonyine.
Minisiteri
y'uburezi yamenyesheje ko kugira ngo izo mpinduka zishoboke, abanyeshuri
bazajya biga mu byiciro bibiri, kimwe mbere ya sa sita ikindi nyuma ya sa sita.
Ibi
kandi bizatuma amasomo yigishwaga mu mashuri agabanuka cyane. Mu cyiciro cya
mbere cy'amashuri abanza hazasigara higishwa amasomo 4 yonyine ku masomo 9 yari
asanzwe yigishwa. Abanyeshuri bazayigamo bose bazajya bataha iwabo. Mu cyiciro
cya kabiri cy'amashuri abanza, amasomo azava kuri 12 hasigare 5 yonyine.
Mu mwaka w'amashuri 2009, abanyeshuri biga birihira
muri za kaminuza zigenga bo bararira ayo kwarika. Amafaranga y'ishuri batangaga
yikubye hafi inshuro 2. Umwe mu barimu bamwe bo muri za kaminuza zigenga z'i
Kigali, yatangarije Ijwi ry'Amerika ko ari itegeko rya Minisiteri y'uburezi.
Abanyeshuri bamwe bigaga muri izi za kaminuza, batubwiye ko bagiye guhindura
bakajya kwiga muri za kaminuza zo mu bihugu by'akarere u Rwanda ruherereyemo
kuko ho ibiciro biri hasi.