"Sinigeze na rimwe mvugana kuri terefone na
Nkunda" Perezida Kagame. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Perezida w'u Rwanda,
Paul Kagame, yahakanye ko atigeze na rimwe avugana na Nkunda kuri telefoni. Yongeyeho
ko atigeze na rimwe ahura na we ndetse ashimangira ko atanamuzi, ngo uretse
kumubona ku ma tereviziyo.
Ibyo
yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku itariki ya 17 z'ukwezi kwa 12 mu
mwaka wa 2008. Asubiza ikibazo kijyanye na raporo z'impuguke za UN ziheruka
gukora, zikerekana ko u Rwanda rufasha Gen. Nkunda wigometse k'ubutegetsi bwa
RD Congo. Zanerekanye ko Perezida Kagame avugana nawe kuri terefone.
Icyo
kiganiro cyasaga nk'aho cyabaye cyose mu rurimi rw'icyongereza. Perezida Kagame
yashimangiye ko ari ukuri avuga uyu munsi, ko ari ukuri yavuze mu gihe gishize,
ko kandi ari ukuri azavuga ejo hazaza, ko abavuga koagirana ibiganiro kuri terefonena Nkunda babeshya. Ngo niba hari na terefone
yo muri Perezidansi y'u Rwanda yavuganye na Nkunda, ntabwo bivuze ko ariwe
bavuganye.
Iki
kiganiro gisa nk'aho aricyo kiganiro cya nyuma Perezida Kagame agiranye
n'abanyamakuru mu mwaka wa 2008.