VOANews.com

Kirundi▪ Kinyarwanda Amakuru y'Imvaho

30 Kigarama  2008 

Inkuru Igezweko:

Amakuru mu Ndimi Mirongo Ine na Zitanu
Grenade mu Mujyi wa Kigali


29/12/2008

Grenade ebyiri zatewe mu tubari tubiri two mu mujyi wa Kigali. Utwo tubari kamwe ni ako ku Muhima aho bita kuri Yamaha, akandi ni ako ku Kinamba, ahantu hasa n'ahenda kwegerana. Nta muntu n'umwe zahitanye, cyakora zakomerekeje abantu 28, harimo umwe wakomeretse cyane wacitse amaguru yombi.

Abaturage bo kuri Yamaha batangarije Ijwi ry'Amerika ko ibyo bitero bisa nk'aho byabereye icyarimwe muri utwo tubari. Izo grenade zahaturikiye mu ijoro ryo kuwa 28 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2008, ahagana mu ma sambiri ya n'ijoro.

Abo baturage bakomeje bavuga ko abateye izo grenade batari bamenyekana, gusa bakurikije uko icyo gikorwa cyagenze basanga abaziteye bari babigambiriye. 

Icyagaragaye ni uko abaturage batuye muri utwo duce bakutse umutima, ndetse bamwe barahira ko batazasubira mu tubari muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Ubuyobozi bw'ibanze bwahumurije abaturage bubasaba kurushaho gukaza amarondo ya n'ijoro mu rwego rwo kwicungira umutekano. 


E-mail This Article Rungikira incuti iyi nyandiko
Print This Article Capa
  Inkuru Nyamukuru

  Andi Makuru